adonaï - vestine and dorcas lyrics
verse1:
ibitonyanga by’imvura y’amacumu
wabihinduyemo umuba w’imigisha
ndi mu rubanza ingingo zose zintaba
waramburaniye mana utabara uwapf*ga
wampagaritse bwuma mu mvururu
umbera umugisha n’ abampururiye
na cya cyobo bancukuriraga
ugihinduramo iriba ridudubiza amashimwe
pre chorus:
na cya cyobo bancukuriraga
ugihinduramo iriba ridudubiza amashimwe
chorus:
jehovah we ndajeee
iwawe niho nturiza
kwigenga biranzeee
genga ibyanjye na njye
ngeze iwawe ndaruhutse!! adonaï
ngeze iwawe ndaruhutse!! adonaï
verse2:
njishuye ingobyi y’ubwishongozi
mpetse intwaro yo guca bugufi
oooh mana
ncitse integee sinzi uko mbaye
ndumva amashimwe andusha imbaraga
wasanze rubanda banyota nyota
unjyana igitaraganya
umpoza amarira y’umutima
nca ukubiri no kuganya, none
pre chorus
na cya cyobo bancukuriraga
ugihinduyemo iriba ridudubiza amashimwe
chorus:
jehovah we ndajeee
iwawe niho nturiza
kwigenga biranzeee
genga ibyanjye na njye
ngezе iwawe ndaruhutse!! adonaï
ngezе iwawe ndaruhutse!! adonaï
ngeze iwawe ndaruhutse!! adonaï
ngeze iwawe ndaruhutse!! adonaï
Random Song Lyrics :
- ana do monte - mundo cão lyrics
- missä vaan (40 versio) - pihlaja lyrics
- painkiller - giovanni perroni lyrics
- amareggiante - konti flowerchild lyrics
- next up - s4-e39, pt. 2 - hk siru lyrics
- ▪︎game over▪︎ with lyrics - bonoananything lyrics
- miss you - lucifer xo lyrics
- dreams - yung delirious lyrics
- take it slow - gigi santos lyrics
- wakadyiswa - freeman hkd lyrics