lirikcinta.com
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

boom boom - rg seven - boom boom lyrics

Loading...

hari icyo ngufitiye ni na cyo nguhamagariye
sinzi ibyo wamfize cyangwa se ibyo wamvugutiye
kuva aho nkuboneye paka kugeza n’ubu
umutima ntutuza uri muri hububu
kukureba gusa ibyifuzo biri kuba
akuzuye umutima gasesekara ku munwa
narakubonye nanirwa kubyirengagiza
ntago byankundira mukobwa uri iribagiza
ndagutekereza amanywa n’igicuku
naba nkanuye ndetse no mu nzozi bikaba uku

[chorus: g*stone]

umutima uba ukubita bugoma boom boom boom
iyo ndeba agafoto kawe nkora zoom zoom zoom
ibi ntakabuza aahaa uru n’urukundo oohoo ngufitiye mu mutima wanjyee eheee eheee

rg seveno #2

uri mwiza kurusha ibyo nduzi (yih yih) mbera inshuti mbera umukunzi
burya koko urukundo rwica nk’indwara ndagusabye mbera umuvuzi (come on come on)
emera dufatanye iyi nzira (aha) ndaagusezeranya ko ntazagusiga
jye mbona narak*minuje thanks to myaka yose maze nkwiga
niiyo mpamvu mba mvuga ibigutatse (aha)niyo mpamvu urukundo narukwatse (yoh)
ngwino tube hamwe nkunde ngubwe neza mbese byanezeza uramutse unsanze (yoh yoh)
mu ruhande rwawe niho nzaguma
nzakureberera imbere n’inyuma
nzakurinda ikintu cyose cyatuma
ubabara cyangwa se ugerwaho n’inguma
nzagusingiriza no mu mivugo (yih)
nzakuvuga bucye bwire ahubwo (yih)
aka karirimbo ni ak’urukundo (yih)
ni ak’urukundo ngukunda umurundo .(aha) yeeh

[chorus: g*stone]

umutima uba ukubita bugoma boom boom boom
iyo ndeba agafoto kawe nkora zoom zoom zoom
ibi ntakabuza aahaa uru n’urukundo oohoo ngufitiye mu mutima wanjyee eheee eheee

rg seveno #3

hahirwe umunsi wabonye izuba
hahirwe ababyeyi bakureze ugakura
wemeye bakambera databukwe na mabukwe
nzanabaha ishimwe ku munsi w’ubukwe
(nzababwira ko babyaye neza ko ari ibya agaciro karuta aka feza)
njya nsabira umugisha amaboko yakureze, ibibero byagucyikiye umugongo waguhetse
cyane ko hashibutse ishami ritagira uko risa
ritagira icyasha niyo mpamvu ndishimagiza
(uri mwiza nk’ukwezi waka nk’izuba iyo uri mu bandi jye nkubona vuba)
ucyeye nk’igitondo cyagasusuruko uhagaze nk’ihundo riri mu mubyuko

[chorus: g*stone]

umutima uba ukubita bugoma boom boom boom
iyo ndeba agafoto kawe nkora zoom zoom zoom
ibi ntakabuza aahaa uru n’urukundo oohoo ngufitiye mu mutima wanjyee eheee eheee

yeeeh rg seveno _ g*stone

Random Song Lyrics :

Popular

Loading...