lirikcinta.com
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

umugeni aratashye - jehovah jireh choir lyrics

Loading...

verse1:
mbega inkuru mbi
iyi nkuru inteye ubwoba
wa nkuru we uri incamugongo
ubwo twumvaga ngo uwacu aragiyee
amarira menshii umubabaro
intimba n’agahinda dusigaranye
abakuru n’abatoya turababaye cyane

mbega inkuru mbi
iyi nkuru inteye ubwoba
wa nkuru we uri incamugongo
ubwo twumvaga ngo uwacu aragiyee
amarira menshii umubabaro
intimba n’agahinda dusigaranye
abakuru n’abatoya turababaye cyane

verse2:
nubwo tubabaye
hari inkuru nziza
abo hakuno ya yorodani
turimo turira
mbona abo hakurya ya yorodani
bo bararirimbye
ngo umugeni aratashye yee
chorus:
umugeni aratashye
umugeni aratashye
[bafashe inanga baracuranga
ngo aratashye]
umugeni aratashye
oooh aratashye yooh
yambaye neza
araruhutse

verse3:
warateguwe bihagije
uradusezera ntitwabimenya
none birangiye wambutse
umukoro ukomeyе dusigaranye
nuwo gutwarana tukagerayo
tukazabana mugitondo cy’umuzuko

warateguwе bihagije
uradusezera ntitwabimenya
none birangiye wambutse
umukoro ukomeye dusigaranye
nuwo gutwarana tukagerayo
tukazabana mugitondo cy’umuzuko

chorus:
umugeni aratashye
umugeni aratashye
umugeni aratashye
umugeni aratashye
ntabwo azongera kubabara
[umugeni aratashye]
agiye neza aratashye wee
[umugeni aratashye]
asingiriye ikamba ry’ubugingo
[umugeni aratashye]
aratsinze aranesheje
[umugeni aratashye]

intwari y’imana iratashyee
[umugeni aratashye]
abasig*ye mukomere aratashye
[umugeni aratashye]
natwe abasig*ye twitegure
[umugeni aratashye]
oooh aratashyee

outro:
yambaye neza
[yambaye neza]
araruhutse
[oh n’imirimo myiza iramuherekeje]
yambaye neza
araruhutse

aaah umugeni aratashyee

Random Song Lyrics :

Popular

Loading...