lirikcinta.com
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

umupfumu uzwi - jay polly lyrics

Loading...

[intro]
byari byarahishwe kera cyane
yoshuwa reka abiguhishurire
jay polly tuff gang
l!ck l!ck baby

[verse 1: jay polly]
njye ndi ghetto man
gentleman unyumve neza
nari high ndasara ndigwaho
oh no sigaho udaheraho
nyamujya iyo bijya ndabizi ntujya ubura imvano
ndabyina mvamo ka nsige nsiganura
karaso kanjye uzankomokaho wumvireho
ntamugabo umwe yewe ntanumutwe umwe
ahari abantu ntihagakwiye gupfa abandi
uzabona twinshi tuzagutoze iby’ahazaza
uzabona inkangu zaciwe n’amarira ya yoshuwa
arimo aririra impfubyi asengera abapfakazi
bandag-ye hirya hino mu bisagara
ntuzibaze kubera iki isi nta mpinduka
yeah hari ihame ntakuka
bamwe barye abandi bapfe
kuvukira dobandi sinari nanze polyclinique
wenda byahereye aho
ari ubushake bw’uwandemye
menyera gusoma kw’itodowa
ndamisha umurindi ndashima
ndagurira ingetura abatagire nabo ndabandikira

[hook]
biteye nka science na technologie
n’ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa
ni umupfumu uzwi
ni ubushobozi x2

[verse 2: jay polly]
ni nko kunyagwa zigahera kugira amaso nturore
amazuru ari nk’umurimbo utinukiriza
kw’iyi si urora ibyahishwe ni byinshi cyane
gusa mu biro by’ibanga twe twarahishuriwe
nduzira imirwano ntashoje
mu gihe cyo k-mera amenyo nsanga inzara inuma
none ngo ubu nshize impumu nibagirwe ibyahise
naba ndi umupfu mu bandi
nasubiye mu kahise
ndora akariho
mpinduka nyamwitegera akazaza ejo
utazi akaraye ifumbi araza ifu
indagu ufite wowe
ndabona atari shyashya
wari incakarafu mu zindi
by the time utangiye kwigira skyoli
yewe babiloni ikomeye wiyita iki
nanjye nka zorobabeli reka nze nguhamgare
utayoka iyava ntiyamenya iyajya
wihaye kwamamaza intumwa wica abahanuzi
i’m sorry nanjye si ukukw-nga
soon as possible nzakugira ishyamaba
nguhaye iminsi mirongo ine gusa
izuzi nizitera nzahoge ururimi n’inadahiro
ntibizaba ari ukukw-nga
nzambara ubushwambagare nirabe ivu ndeba kipla

[hook]
biteye nka science na technologie
n’ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa
ni umupfumu uzwi ni ubushobozi x2

[verse 3: jay polly]
yewe wa si we
ugushije ishyano
wowe n’abambari bawe muri mu buyobe
dore mukunda kwibeshya mukitaka
mukikomanaga no mu gatuza
inzuzi zanjye ntizabereye
uyu mubumbe wikaraga utya uzana n’ibyawo
ntacyagize itangiriro cyabuze iherezo
umuntu ni nk’ivu serwakira iza igahuha
wagenza bukeya umenye yuko uri mu mataha
waburiwe n’intumwa nyinshi ariko ntiwak-mva
ukuri kukuriye mu matwi ubateka mu mavuta
incike dusig-ye twirukanka imihana
twe nyenyeri z’abatishoboye nt-twacitse intege
kubaka ku musenyi twibwira ko twagezeyo
nta mpinduka prophet aracyambara inkanda
si uko hari icyo atakoze
byaba ari ukwanjwa
amaraso ni amwe ariko game
wibuke iyondarane iterwa hejuru
pushayi aratigita umuherwe arasatura igorofa
ndandika niba ari uko biteye ntamugisha mbiha
akaruta akandi karakabije

[hook]
biteye nka science na technologie
n’ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa
ni umupfumu uzwi ni ubushobozi x2

Random Song Lyrics :

Popular

Loading...