itegeko rya gatanu - holy gate singers choir lyrics
itegeko rya gatanu by holy gate singers choir/ bukamba sda church
igice cya mbere:
yari umwana w’imfura mu muryango; nabwo kandi nawe yari ikinege ; mu muryango w’abakene udafite byinshi wamureresha; ise wari usig*ye ukora byose ngo arebe ko ahari umwana yakwiga; yumvaga amufiteho inzozi nziza zo kuzamumara ubukene. nyamuhungu nawe ashyiramo umwete imana iramufasha agira ubwenge yari agiye kubera igisubizo umuryango we w’abakene
igice cya kabiri:
nyamuhungu yaje kujya i mahanga aratsinda isi yose iramumenya; hehe no kwibuka ibikorwa bya se wari warakoze byose; iminsi ishira ubute bavandimwe; umusaza yagеze aho ararwara maze atekеreza umuhungu we wari umuvuzi ukomeye; (maze amwoherereza ubutumwa nyamuhungu nawe ntiyabwitaho; bidatinze umusaza arasinzira atavuwe n’umuhungu we x2)
gusubiramo:
(ni itegeko ry’imana yacu k*mvira ababyeyi ; wibuke ko uwishe rimwe aba ayatsembye yose; uwavutse wese ajye yumvira ababyeyi tuzaramire mu gihugu imana iduha) x2
igice cya gatatu:
maze wa musore aho ahinduriye; inkuru mbi niyo yamutanze imbere’ mbega agahinda yagize bavandimwe kubwo kutumvira umubyeyi we
gusubiramo
(ni itegeko ry’imana yacu k*mvira ababyeyi ; wibuke ko uwishe rimwe aba ayatsembye yose; uwavutse wese ajye yumvira ababyeyi tuzaramire mu gihugu imana iduha) x2
twese twese: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
turi abana: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
twaravutse: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
nitwubahe: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
nananana: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
Random Song Lyrics :
- knochensäge (ikarus remix) - d&d (g-ko & maxxi.p) lyrics
- the broken heart - samuel adler lyrics
- letzte weihnacht' - voyce (deu) lyrics
- chicago* - norsacce berlusconi lyrics
- camouflage fades into trust - +/- {plus/minus} lyrics
- indir filikamı - raziel nisroc lyrics
- sleepless - notterdame lyrics
- don't need to - heelflip lyrics
- balut - nickimusic lyrics
- woah - deep$ide (@deepside999) & victriny44 lyrics