lirikcinta.com
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

inyatsi - emilartist lyrics

Loading...

song: inyatsi

[couplet]

amahoro ntahora
amahirwe ntambaho
gewe ubu amarira yarankoboye
imigisha ntihwana
ge se nac-muye iki?
kuki abandi bahirwa
ge ngahogora?
ko iyange ipfubana inkwi
nk’imwe y’abatindi!
mana ko unyima nk’umpora
abandi ubaha ubahonga!

[chorus 1]

inyatsi indora ntihumbya
impigi impiga ntiruhuka
so ntakw-nga akwita nabi
nsekambabaye

[couplet]

nta mpanuka iba ntaraza
iteka ihora indinze
yabona mpingutse
ikaza ikansanganira
ubu sinsinzira
nabuze amahwemo
n’iyo ntoye agatotsi
ndota niyahura
ese ubu nzira iki?
sinavutse nk’abandi
ugira imbabazi nansabire

[chorus 2]

inyatsi indora ntihumbya
impigi impiga ntiruhuka
so ntakw-nga akwita nabi
mbarubukeye

[couplet]

intambara iratera
yose ikaba impiga
n’urupfu sindubone
kandi ndusaba
iyo heze amahoro
gewe neza amarira
nyamunsi indinze nk’umujura
kandi ndengana
dore ubuzima bw-nge
ni ugupfundikanya
iyo ntomboye burira
maze bugacya
natera agatambwe ngat-timira
natabaza hakaza ikinkuraho

[chorus 3]

inyatsi indora ntihumbya
impigi impiga ntiruhuka
so ntakw-nga akwita nabi
ndi makuba

[couplet]

mana undinde abantu
baza bavuga neza
ntawurusha umurozi
kuvuga neza
kandi abanzi tugira
ntibagira umubare
kandi burya abanzi
batuma abakunzi

nkwisabire mana
ohereza yezu
cyangwa malayika
aze amvane ku isi
maze umb-n-re ijuru
umwaku ngira
ko na wo untera ubwoba
mbese ijuru ry’imana
ryo nzarica iryera!
umwaku ngira uh
ko na wo untera ubwoba
mbese ijuru ry’imana
nzarica iryera!

[chorus 4]

inyatsi indora ntihumbya
impigi impiga ntiruhuka
ndambiwe kubaho
muri ubu buzima

mana tabara umugaragu wawe
werekeze amaso ku bababaye
mana tabara umugaragu wawe
werekeze ugutwi ku maganya yacu
ku maganya yacu
ku maganya yacu
ku maganya yacu
ku maganya yacu

Random Song Lyrics :

Popular

Loading...