lirikcinta.com
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

gukunda - elwati lyrics

Loading...

gukunda lyrics by elwati

nibake bamenya
icyo urukundo ruvuze
njye nkundira ngukunde

njye nzaharanira kubona
buligihe wishimye

nzagukunda nzakujyana
nzakwishimira nzakwirahira
nzakwiha njye ndiho gukunda

ntamwanditsi ntamusizi
wahanga urwo ngukunda

nzahora nshima iyaduhanze
iriho ihoraho kutugumana njye nawe

njye nemera ko gukunda
ali impano nziza
ntasimbuza icyo alicyo cyose

ngufite sinzi ko nzicuza
ko ntacyo yigeze imalira
nzagukunda nzakujyana
nzakwishimira nzakwirahira
nzakwiha njye ndiho gukunda

ntawundi nagusimbuza
mbona aliwowe wenyine oya…

mana mpimbaraga mbashe gukomeza ururugendo nyjewe nawe

umutima wanjye umunyishyuza
iyo mubuzeho nibura nkisogonda

nzaharanira ko nibura urukundo
rutazigera ruzima

nzagukunda nzakujyana
nzakwishimira nzakwirahira
nzakwiha njye ndiho gukunda

ntawundi ntanumwe mbona musa
mumboni zanjye

ninde uzemeza icyo urukundo
ruvuze
nyamara atazi gukunda
mana mpimbaraga mbashe
gukomeza
uru rugendo njyеwe nawe

sinzishyuzwe cyagwa ngo
nicuzе ko ntigeze gukunda

nzagukunda nzakujyana
nzakwishimira nzakwirahira
nzakwiha njye ndiho gukunda

ntamwambuzi ntamuhuguzi
wampuguza urwo ngukunda

mbona ntawundi kwisi unsobanulira neza gukunda

nzagukunda nzakujyana
nzakwishimira nzakwirahira
nzakwiha njye ndiho gukunda

ntawundi nagusimbuza mbona
ali wowe wenyine

mana mpalira uyu mutima ukunda
uwe nuwanjye
yuzuze gukunda

Random Song Lyrics :

Popular

Loading...